Yesu  Araguhamagara  None
Indirimbo 1014 verses

Yesu Araguhamagara None

1

Yes’ araguhamagara none, Arakwifuz’ uyu munsi; N’ iki gituma wanga kwitaba, Ukayobagurika?

2

Yes’ arahamagar’ abarushye, Ngw’ abaruhur’ uyu munsi; Umwikorez’ umutwaro wawe; Ntazagushor’ inshucu.

3

Yes’ aragutegereje none, Musange non’ uyu munsi; Zan’ ibyaha byaw’ ubyicujije, Ngwino witindiganya.

4

Yes’ arakwinginga, wumv’ ijwi rye; Mwumvire non’ uyu munsi. Abamwiringira bazishima; Haguruk’ umusange!

Gusubiramo

S. na A.: Uyu munsi, uyu munsi ;

Yes’ araguhamagaran’ imbabazi ze.

T. na B.: Uyu munsi, none, none, Uyu munsi, none, none;

Yesu Yes’ Umwami ni w’ Uguhamagaran’ imbabazi ze.