1
Yes’ araguhamagara none, Arakwifuz’ uyu munsi; N’ iki gituma wanga kwitaba, Ukayobagurika?
2
Yes’ arahamagar’ abarushye, Ngw’ abaruhur’ uyu munsi; Umwikorez’ umutwaro wawe; Ntazagushor’ inshucu.
3
Yes’ aragutegereje none, Musange non’ uyu munsi; Zan’ ibyaha byaw’ ubyicujije, Ngwino witindiganya.
4
Yes’ arakwinginga, wumv’ ijwi rye; Mwumvire non’ uyu munsi. Abamwiringira bazishima; Haguruk’ umusange!
Gusubiramo
S. na A.: Uyu munsi, uyu munsi ;
Yes’ araguhamagaran’ imbabazi ze.
T. na B.: Uyu munsi, none, none, Uyu munsi, none, none;
Yesu Yes’ Umwami ni w’ Uguhamagaran’ imbabazi ze.
