1
Umukiz’ ageze hafi, Yes’ Umukunzi wanjye. Yazanywe no guhembura; Mwese nimumwumvire.
2
Icyubahiro kib’ icye; Mutyo twizere Yesu. Nkund’ izina ry’ Umukiza; Nkund’ izina rya Yesu.
3
Izina rye rirankiza, Rikamar’ agahinda. Nta kinezeza nko kumva, Iryo zina rya Yesu.
4
Naz’ azatugororera, Ikamba ry’ ubugingo. Ubwo nibwo tuzicara, Tuvug’ iby’ agakiza.
Gusubiramo
Nta wuhwany’ izina na we, Rirut’ amazina yose.
Nta wusingizwa nka we; Yesu mwiza rwose.
