1
Data, ndambuy’ amaboko; Nta wundi wamfasha; Iy’ unyivumburiy’ ukamvaho, Mbes’ ahandi najya ni he?
2
Nizey’ Umwana waw’ ubu, Undem’ umutima; Ujy’ unkenur’ umar’ ubukene, Nkomeze nemerwe nawe .
3
Nyir’ ukwizera ni wowe, Nuburiy’ amaso; Icyamp’ ukangwiriza kwizera, Kuko ntagufite napfa.
4
Ntuzantererane ngo mpfe, Ahubw’ umbesheho; Nibwo nzacika ku kinyoma, Mbishobojwe n’ Umwuka wawe.
5
Nakwishima cyane rwose, Nibaniye nawe; Maze nkakumv’ umpumuriz’ umbwira ko nagiriw’ ubuntu.
6
Nizeye rwos’ ubu yuko, Yesu yampfiriye; Kandi kubw’ amaraso ye yeza, Nzabaturwa mve mu byaha.
