Data  Ndambuy’  Amaboko
Indirimbo 1206 verses

Data Ndambuy’ Amaboko

1

Data, ndambuy’ amaboko; Nta wundi wamfasha; Iy’ unyivumburiy’ ukamvaho, Mbes’ ahandi najya ni he?

2

Nizey’ Umwana waw’ ubu, Undem’ umutima; Ujy’ unkenur’ umar’ ubukene, Nkomeze nemerwe nawe .

3

Nyir’ ukwizera ni wowe, Nuburiy’ amaso; Icyamp’ ukangwiriza kwizera, Kuko ntagufite napfa.

4

Ntuzantererane ngo mpfe, Ahubw’ umbesheho; Nibwo nzacika ku kinyoma, Mbishobojwe n’ Umwuka wawe.

5

Nakwishima cyane rwose, Nibaniye nawe; Maze nkakumv’ umpumuriz’ umbwira ko nagiriw’ ubuntu.

6

Nizeye rwos’ ubu yuko, Yesu yampfiriye; Kandi kubw’ amaraso ye yeza, Nzabaturwa mve mu byaha.