1
Har’ izina rihebuje, Rirut’ ayandi yose nzi; Niry’ Imana yaturemye yis’ Umwana way’ ikunda.
2
Niryo rimpesh’ umugisha; Nkunda kuryogez’ iteka. Simpwema kuriririmba, Mvug’ ukuntu rihebuje.
3
Icyampa nkaririmbana n’ abamarayika bera, Nkajya nsingiza rya zina rihebuj’ ayandi yose!
Gusubiramo
Niryo zina ryera ( izina );
Niryo zina ryera ( ryera de )!
Ryakomotse ku Mana, Riza mw’ isi,
Maze riririmbwa ( izina ) n’ abamarayika ( ryera de ).
Iryo zi na n’ irya Yesu.
