Nd’  Uwawe,  Mwami
Indirimbo 1304 verses

Nd’ Uwawe, Mwami

1

Nd’ uwawe Mwami, Ubu nditanze; Numvis’ ubury’ udukunda. Nsingiriz’ amabok’ untabare, Njye nibanire nawe.

2

Nkwiyeguriye namaramaje, Nkoresh’ umurimo wawe; Nkwerekejeh’ umutima wanjye, Ng’ uhor’ ugengwa nawe.

3

Kubana nawe birahebuje, Ni byo bindutira byose. Iyo mpfukamye, nkakuganyira, Dusabana nk’ inshuti.

4

Sinashobora kukurondora, Ngo meny’ urukundo rwawe. Ruzahishurwa turi mw’ ijuru, Aho twateguriwe.

Gusubiramo

S. A.: Hafi yawe, Ni byo nifuza, Ku musaraba wawe.

Hafi yawe, Mwami , tuban’ iteka, Njye nibanira nawe.

T. B.: Hafi yawe cyane, ni byo nifuza, Ku musaraba wawe.

Hafi yawe, Mwami, t uban’ iteka, Njye nibanira nawe.