1
Nd’ uwawe Mwami, Ubu nditanze; Numvis’ ubury’ udukunda. Nsingiriz’ amabok’ untabare, Njye nibanire nawe.
2
Nkwiyeguriye namaramaje, Nkoresh’ umurimo wawe; Nkwerekejeh’ umutima wanjye, Ng’ uhor’ ugengwa nawe.
3
Kubana nawe birahebuje, Ni byo bindutira byose. Iyo mpfukamye, nkakuganyira, Dusabana nk’ inshuti.
4
Sinashobora kukurondora, Ngo meny’ urukundo rwawe. Ruzahishurwa turi mw’ ijuru, Aho twateguriwe.
Gusubiramo
S. A.: Hafi yawe, Ni byo nifuza, Ku musaraba wawe.
Hafi yawe, Mwami , tuban’ iteka, Njye nibanira nawe.
T. B.: Hafi yawe cyane, ni byo nifuza, Ku musaraba wawe.
Hafi yawe, Mwami, t uban’ iteka, Njye nibanira nawe.
