1
Nyemerera ngendane nawe, Mana, Nk’ ukw’ Enoki yage nje. Nyoboresh’ ukuboko kwawe, Unyerekez’ ah’ ushaka hose. Nubw’ inzir’ itagaragara, Nkomeze njyane nawe, Mwami.
2
Ntabwo nahangara kugenda, Ntari kumwe nawe, Mukiza; Nagoswe n’ abanz’ igihumbi; Dor’ imitegw’ intaye hagati. Burije rwose, ntihabona, Nkomeze njyane nawe, Mwami.
3
Ninguma mu maboko yawe, Sinzaba ncyitaye ku by’ isi; Nta kindi nziratana rwose, Keretse wa musaraba wawe, Ngez’ ubwo nzager’ i Siyoni, Nkomeze njyane nawe, Mwami.
