1
Mwami wanjye nyakira, Ndakwiyeguriy’ ubu; Ngay’ amaboko yanjye, Yakoresh’ uk’ ushaka.
2
Ngib’ ibirenge byanjye, Byerekez’ ah’ ushaka. Ngir’ ijwi ryanjye na ryo, Rijye riguhimbaza.
3
Nguhay’ akanwa kanjye; Mwami, kakuvugire. Ngub’ ubutunzi bwanjye, Sinzagir’ icyo nkwima.
4
Nguhay’ igihe cyanjye, Sinzakiguteraho; Nguhay’ ubwenge bwanjye, Bukoresh’ uk’ ushaka.
5
Ngiy’ imigambi yanjye; Igengwe nawe, Mwami. Nguy’ umutima wanjye, Ube uwawe rwose.
6
Mwam’ urukundo rwanjye, Ni wowe nzarukunda; Nkwihaye nimazeyo, None n’ iteka ryose.
Gusubiramo
Nyuhagiz’ amaraso yawe ( nere rwose );
Maz’ anyezehw’ inenge yose ( nere rwose );
Ibyanjye byose ndabikweguriye, None n’ iteka ryose.
