1
Mukiza, ndamaramaje, Ndatwaranira kugera, Ku rugero runkwiriye; Mwami mfasha ngo ndusheho.
2
Ntabwo ngifit’ umutima, Wo kuguma mu by’ iyi si; N’ubwo bamwe babikunda, Ngambiriye kujya mbere.
3
Ndashaka gusumb’ iby’ isi, N’ubw’ umwanz’ anyibasiye; Kuko namaze kwizera, Yukw’ Iman’ izandengera.
4
Ndashaka kumaranira, Kurabukw’ ubwiza bwawe; Ariko nkomeze nsenge, Ngez’ ubwo nzager’ iwawe.
Gusubiramo
Nzamura maze nger’ aho wangeneye,
Mwami wanjye; Ku rugero rusumbyeho;
Mwami mfasha ngo ndusheho.
