Mukiza,  Ndamaramaje
Indirimbo 1444 verses

Mukiza, Ndamaramaje

1

Mukiza, ndamaramaje, Ndatwaranira kugera, Ku rugero runkwiriye; Mwami mfasha ngo ndusheho.

2

Ntabwo ngifit’ umutima, Wo kuguma mu by’ iyi si; N’ubwo bamwe babikunda, Ngambiriye kujya mbere.

3

Ndashaka gusumb’ iby’ isi, N’ubw’ umwanz’ anyibasiye; Kuko namaze kwizera, Yukw’ Iman’ izandengera.

4

Ndashaka kumaranira, Kurabukw’ ubwiza bwawe; Ariko nkomeze nsenge, Ngez’ ubwo nzager’ iwawe.

Gusubiramo

Nzamura maze nger’ aho wangeneye,

Mwami wanjye; Ku rugero rusumbyeho;

Mwami mfasha ngo ndusheho.