Data  Mwiza,  Nyigiza  Hafi
Indirimbo 1473 verses

Data Mwiza, Nyigiza Hafi

1

Data mwiza, nyigiza hafi; Nkube mu gituza; Ni wowe buhungiro bwanjye, N’ uburuhukiro.

2

Data mwiza, nyigiza hafi; Nkomeza ntundeke; Nakwishimira ko tubana, Ne kuraragira.

3

Data mwiza, nyigiza hafi; Ngez’ ubwo nsa nawe; Mpembur’ unyuhagir’ unyeze, Mb’ umuziranenge.

Gusubiramo

S. na A : Data, nyigiza hafi, Ndifuza ko tubana;

Data, ndifuza ko tubana.

T. na B : Data, Data, nyigiza hafi,

Ndifuza cyane ko tubana;

Data, nyigiza hafi; ndifuza ko tubana,

Ndifuza ko tub ana.