1
Mbes’ abasaruzi bari hehe, Bo gusa rur’ abakiranutsi? Bakomeye ku kuri kw’ Imana; K andi ntibab’ ar’ abanyabute.
2
Mushakire mu mihana yose; N ’ubw’ urwiri rwarenga ku ngano; Muzishake kuko zirurimo, Zose muzisarurir’ Imana.
3
Dor’ imirima yereye ri mwe, Kandi bose bitez’ isarura; Arikw’ abasaruzi ni bake, Umurimo wab’ urabasaze.
4
Mwitwaj’ intwaro z’ Umwuka Wera; Musarur’ igihe kirageze! Mushishikare Umwam’ araje; Dor’ abazaniy’ ingororano!
Gusubiramo
Abasaruzi se bari he?
Ngo bafatanye natwe gusarura,
Maze twishime, Turi kumwe,
Isarura nirirangira.
