Ntituz’  Igihe  Azazira
Indirimbo 1813 verses

Ntituz’ Igihe Azazira

1

Ntituz’ igihe azazira, Ku manywa cyangwa nijoro; Ahar’ azaza bugorobye, Cyangw’ umusek’ utambitse. Aratwihanangiririza kuba mas’ iteka ryose; Kugira ng’ ubw’ azatunguka, Azasange twiteguye.

2

Ndibuk’ uburyo yadukunze, Akaduharira byose; Yasiz’ ubwiza bwe mw’ ijuru, Yitangira kudupfira. Azanezerwa nagaruka, Kujyan’ abo yacunguye, Nib’ azasanga bari maso, Bamaze kumwitegura.

3

Ayi Yesu Mwana w’ Imana, Dor’ uz’ ibyo ndangamiye; Nizigiye ko nzakubona, Nkurebesh’ amaso yanjye; N’ ubwo bamwe bazaguhunga, Babony’ igitsure cyawe, Jye, nzakuramutsa nk’ inshuti; N’ ubu ndagutegereje.

Gusubiramo

S. : Tumwitegure, Tumwitegure, Tumwitegure; Dore, Turamwiteguye.

A,. T. na B.: Tumwitegure, tumwitegure, Tumwitegure, tumwitegure,

Tumwitegure, tumwitegure, Dore, Turamwiteguye.