Ntituz’ igihe azazira, Ku manywa cyangwa nijoro; Ahar’ azaza bugorobye, Cyangw’ umusek’ utambitse. Aratwihanangiririza kuba mas’ iteka ryose; Kugira ng’ ubw’ azatunguka, Azasange twiteguye.
Ndibuk’ uburyo yadukunze, Akaduharira byose; Yasiz’ ubwiza bwe mw’ ijuru, Yitangira kudupfira. Azanezerwa nagaruka, Kujyan’ abo yacunguye, Nib’ azasanga bari maso, Bamaze kumwitegura.
Ayi Yesu Mwana w’ Imana, Dor’ uz’ ibyo ndangamiye; Nizigiye ko nzakubona, Nkurebesh’ amaso yanjye; N’ ubwo bamwe bazaguhunga, Babony’ igitsure cyawe, Jye, nzakuramutsa nk’ inshuti; N’ ubu ndagutegereje.
Gusubiramo
S. : Tumwitegure, Tumwitegure, Tumwitegure; Dore, Turamwiteguye.
A,. T. na B.: Tumwitegure, tumwitegure, Tumwitegure, tumwitegure,
Tumwitegure, tumwitegure, Dore, Turamwiteguye.
