Mbese, Ko tujya tuvuga, Iby’ igihugu cy’ ihirwe; Tukogez’ ubwiza bwaho; Kubayo bizacur’ iki? Ko tuvug’ inzira zaho, Zasizw’ izahabu nziza; Ar’ ukugenekereza; Tugezeyo, hacur’ iki?
Ko tuvug’ uko hameze, Kw‘ ari nta byaha n’ urupfu, Cyangw’ ibishuko bibayo, Tugezeyo hacur’ iki? Ko tuvug’ iby’ urukundo, N’ ibishura bizambarwa, Tukabyishimira cyane; Kubayo bizacur’ iki?
Tuvuga n‘ iby‘ igitondo, Kizaba gitamanzuye, Tukazabona wa murwa, Umanuk‘ urimbishijwe. Umurw‘ urabagirana, Utarangwamw‘ agahinda, Ntubemo n‘ imibabaro, Har‘ umunezero gusa.
N’ ubwo ngoswe n’ ibishuko, Ntunganiriza kujyayo; Ngo nanjye njye niyumvamo, Uko kubayo byamera; Ni bwo tuzatambagira, Icyo gihugu cy’ ihirwe, Hamwe n’ abamarayika, Na Yes’ Umukiza wacu.
