Mbese  Ko  Tujya  Tuvuga
Indirimbo 1854 verses

Mbese Ko Tujya Tuvuga

1

Mbese, Ko tujya tuvuga, Iby’ igihugu cy’ ihirwe; Tukogez’ ubwiza bwaho; Kubayo bizacur’ iki? Ko tuvug’ inzira zaho, Zasizw’ izahabu nziza; Ar’ ukugenekereza; Tugezeyo, hacur’ iki?

2

Ko tuvug’ uko hameze, Kw‘ ari nta byaha n’ urupfu, Cyangw’ ibishuko bibayo, Tugezeyo hacur’ iki? Ko tuvug’ iby’ urukundo, N’ ibishura bizambarwa, Tukabyishimira cyane; Kubayo bizacur’ iki?

3

Tuvuga n‘ iby‘ igitondo, Kizaba gitamanzuye, Tukazabona wa murwa, Umanuk‘ urimbishijwe. Umurw‘ urabagirana, Utarangwamw‘ agahinda, Ntubemo n‘ imibabaro, Har‘ umunezero gusa.

4

N’ ubwo ngoswe n’ ibishuko, Ntunganiriza kujyayo; Ngo nanjye njye niyumvamo, Uko kubayo byamera; Ni bwo tuzatambagira, Icyo gihugu cy’ ihirwe, Hamwe n’ abamarayika, Na Yes’ Umukiza wacu.