N’ Ubwo  Nsazwe  N’ Ibyaha
Indirimbo 1883 verses

N’ Ubwo Nsazwe N’ Ibyaha

1

N’ ubwo nsazwe n’ ibyaha, Yesu yarankijije, Yamviriy’ amaraso, Angura n’ urupf’ atyo. Tuzab’ akaramata, Ak’ ishami n’ igiti.

2

Urukundo rwa Yesu, Rusaguts’ ikirere. Ntacyo twarugeraho, Ruzagumahw’ iteka; Ni we warumbwirije, Jye ntabwo nari nduzi.

3

N’ ubwo nsazwe n’ ibyaha, Yes’ andutira byose; Az’ ibyo nkennye byose, Ankiz’ umubabaro. Namuberey’ imbata, Nta cyago cyampangara.