Imana  Ihimbarizw’  Ibyo  Yakoze
Indirimbo 1993 verses

Imana Ihimbarizw’ Ibyo Yakoze

1

Iman’ ihimbarizw ’ ibyo yakoze; Yakunz’ ab’ is’ itang’ Umwana wayo; Ni we Yesu waducunguye twese, Akaducir’ icyanzu ngo dukire.

2

Yesu yaducunguj’ amaraso ye, Maz’ aduca kuri kamere yacu; Ngo n’ ubwo twaba twarashayishije, Tube nk’ abatigeze gucumura.

3

Ibyo yadukoreye ntibigerwa, Twakiran’ Umwana w’ Imana ishimwe; Ariko tuzarushaho kwishima, Nitumurebesh’ aya maso yacu.

Gusubiramo

Dushime, dushime, Yes’ Umwami wacu;

Dushime, dushime, Twese tumushime.

Ni we watwujuje n’ Imana yacu;

Tumuhimbariz’ iyo neza nyinshi.