1
Iman’ ihimbarizw ’ ibyo yakoze; Yakunz’ ab’ is’ itang’ Umwana wayo; Ni we Yesu waducunguye twese, Akaducir’ icyanzu ngo dukire.
2
Yesu yaducunguj’ amaraso ye, Maz’ aduca kuri kamere yacu; Ngo n’ ubwo twaba twarashayishije, Tube nk’ abatigeze gucumura.
3
Ibyo yadukoreye ntibigerwa, Twakiran’ Umwana w’ Imana ishimwe; Ariko tuzarushaho kwishima, Nitumurebesh’ aya maso yacu.
Gusubiramo
Dushime, dushime, Yes’ Umwami wacu;
Dushime, dushime, Twese tumushime.
Ni we watwujuje n’ Imana yacu;
Tumuhimbariz’ iyo neza nyinshi.
