Uhoraho  Nyobora
Indirimbo 2013 verses

Uhoraho Nyobora

1

Uhoraho nyobora, Kuko nd’ umugenzi mu butayu, Nd’ umunyantege nke, Ariko wowe ur’ umunyambaraga. Mutsima wo mw’ ijuru we, Nshaka guhazwa nawe (guhazwa nawe), Nshaka cyane guhazwa nawe.

2

Twifuza kumarw’ inyota nawe, Wowe sokw’ idakama, Tuyoboresh’ inkingi y’ igicu, Tuzarangiz’ urugendo. Ur’ umutabazi wacu, N’ ingab’ idukingira ( idukingira), Tuber’ ingab’ idukingira.

3

Ningera ku nkombe ya Yordani, Umutim’ uzatuza, Maz’ unyambuts’ amasumo yaho, Ngere hakury’ i Kanani. Nzaririmba, Nzaririmba, Nzagusingiz’ iteka (iteka), Nzagusingiz’ iteka ryose. Amen.