1
Mbese Yesu ajy’ anyitaho, Mu byago no mu mahoro, Mu mibabaro no mu miruho, No mu rugendo rurushya?
2
Mbese Yesu ajy’ anyitaho, Iyo ngenda mu mwijima, N’ iy’ umwijima w’ akag’ ungose, Mbese Yes’ amba bugufi?
3
Mbese Yesu ajy’ anyitaho, Iyo nguye mu bishuko, Iyo mbabaye, N’ iyo mbogoza, Mbese Yes’ arantabara?
4
Mbese Yesu ajy’ anyitaho, Iyo nsezeye ku nshuti, Iyo mbabazwa, Simpumurizwe, Mbese Yes’ ab’ abireba?
Gusubiramo
Anyitaho, Arandinda,
Mu mibabaro yanjye,
Mu bihe merewe nabi,
Umukiza wanjy’ anyitaho.
