Mfasha  Ngo  Ndusheho
Indirimbo 2224 verses

Mfasha Ngo Ndusheho

1

Mfasha ngo ndusheho kugukunda, Icyo ni cyo ngusaba mpfukamye. Mbigusabye cyane mfasha Mwami Yesu, Ngo ndusheho kugukunda.

2

Nashats’ iby’ iyi si ngo nezerwe, Ubu ndabiretse, Ng’ ump’ ibyiza. Icyo nsaba gusa, Mfasha Mwami Yesu, Ngo ndusheho kugukunda.

3

Mfit’ umubabaro n’ agahinda, Nzishimira cyan’ intumwa zawe. Iyo ndirimbana na zo biramfasha, Nkarushaho kugukunda.

4

Mu marembera y’ ubu bugingo, Nzagushima cyane ngusingize. Nzakuririmbira maze mvuge nsenga, Ngo ndusheho kugukunda.