1
Izuba nirirenga turangij’ imirimo, Ubwo tuzaba tunaniwe, Uhorah’ utwara byose ni w’ uzadukiza, Duhurire kuri Siyoni.
2
Tunyura mu gicucu, No mu mugaru mwinshi, Tugoswe n’ umwijim’ ukaze, Ariko Uhoraho, Ni w’ uzatuyobora, Ab’ ari w’ utugez’ iwacu.
3
N’ubw’ amaso yacu yuzuyemo amarira, Dufit’ ubwoba mu mitima, Ariko Umukiza agiye kutujyana, Aho tuzashir’ agahinda.
Gusubiramo
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Tuzibanira na Yesu, Muri cya gihugu cyiza,
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Twibanire (twibanire), mw’ ikuzo rye.
