Izuba  Nirirenga
Indirimbo 2243 verses

Izuba Nirirenga

1

Izuba nirirenga turangij’ imirimo, Ubwo tuzaba tunaniwe, Uhorah’ utwara byose ni w’ uzadukiza, Duhurire kuri Siyoni.

2

Tunyura mu gicucu, No mu mugaru mwinshi, Tugoswe n’ umwijim’ ukaze, Ariko Uhoraho, Ni w’ uzatuyobora, Ab’ ari w’ utugez’ iwacu.

3

N’ubw’ amaso yacu yuzuyemo amarira, Dufit’ ubwoba mu mitima, Ariko Umukiza agiye kutujyana, Aho tuzashir’ agahinda.

Gusubiramo

Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,

Tuzibanira na Yesu, Muri cya gihugu cyiza,

Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,

Twibanire (twibanire), mw’ ikuzo rye.