1
Umutima wanjye wari wihebye, Ibyaha byanjye byantaye mu rwobo, Ntakambir’ Uhoraho ndi mw’ isayo, Maz’ araz’ ankuramo, None ndiho.
2
Yanyigije hafi ye ku Rutare, Nimpaguma ntabwo nzongera kugwa, Byatumy’ intambwe zanjye zishikama, Nzahaguma nzahambikirw’ ikamba.
3
Ni we wanyigishij’ indirimbo nshya, Nyiririmba ku manywa na nijoro, Ubu nibereye mu mudendezo, Nzakomeza nsingiz’ Uwankijije.
4
Nzaririmb’ ibitangaza bya Yesu, Nzamusingiza bose babimenye, Nzajya ndirimb’ agakiza k’ iteka, Kugez’ ubwo bose bameny’ Imana.
Gusubiramo
Yankuyemo yaransayuye,
Maz’ ampagarika ku Rutare,
Kand’ anyigisha kuririmba,
Ndamwogeza, Haleluya.
