Umutima  Wanjye  Wari  Wihebye
Indirimbo 2284 verses

Umutima Wanjye Wari Wihebye

1

Umutima wanjye wari wihebye, Ibyaha byanjye byantaye mu rwobo, Ntakambir’ Uhoraho ndi mw’ isayo, Maz’ araz’ ankuramo, None ndiho.

2

Yanyigije hafi ye ku Rutare, Nimpaguma ntabwo nzongera kugwa, Byatumy’ intambwe zanjye zishikama, Nzahaguma nzahambikirw’ ikamba.

3

Ni we wanyigishij’ indirimbo nshya, Nyiririmba ku manywa na nijoro, Ubu nibereye mu mudendezo, Nzakomeza nsingiz’ Uwankijije.

4

Nzaririmb’ ibitangaza bya Yesu, Nzamusingiza bose babimenye, Nzajya ndirimb’ agakiza k’ iteka, Kugez’ ubwo bose bameny’ Imana.

Gusubiramo

Yankuyemo yaransayuye,

Maz’ ampagarika ku Rutare,

Kand’ anyigisha kuririmba,

Ndamwogeza, Haleluya.