Wibuk’  Imigisha  Wahawe
Indirimbo 2304 verses

Wibuk’ Imigisha Wahawe

1

N’ ubwo waterway n’ amakuba menshi, Maz’ akagutera kwiheba cyane, Ibuk’ imigisha yose wahawe, Ibyo yakoze biragutangaza.

2

Uhor’ uremerewe n’ amaganya, Umusarab’ urakuremereye, Ibuk’ imigisha yose wahawe, Uhor’ ubiririmb’ uko bukeye.

3

Nubon’ abandi bafit’ ubutunzi, Wibuk’ ubwo Yesu yasezeranye, Wibuk’ imigisha yos’ utagura, Ingororano yaw’ iri mw’ ijuru.

4

N’ ubwo wab’ utewe n’ impagarara, Ntizizaguhagarik’ umutima, Wibuke k’ ufit’ abamarayika, Bazakurinda baguhumurize.

Gusubiramo

S. na A. : Wibuk’ imigisha wahawe, Wibuk’ imigisha y’ Imana,

Imigisha Iman’ iguha, Ibyo yakoze biragutangaza.

T. na B. : Wibuk’ imigisha, …gisha wahawe,

Wibuk’ imigisha, …gisha y’ Imana,

Imigisha yose Iman’ iguha,

Ibyo yakoze bira gutangaza.