N’ ubwo waterway n’ amakuba menshi, Maz’ akagutera kwiheba cyane, Ibuk’ imigisha yose wahawe, Ibyo yakoze biragutangaza.
Uhor’ uremerewe n’ amaganya, Umusarab’ urakuremereye, Ibuk’ imigisha yose wahawe, Uhor’ ubiririmb’ uko bukeye.
Nubon’ abandi bafit’ ubutunzi, Wibuk’ ubwo Yesu yasezeranye, Wibuk’ imigisha yos’ utagura, Ingororano yaw’ iri mw’ ijuru.
N’ ubwo wab’ utewe n’ impagarara, Ntizizaguhagarik’ umutima, Wibuke k’ ufit’ abamarayika, Bazakurinda baguhumurize.
Gusubiramo
S. na A. : Wibuk’ imigisha wahawe, Wibuk’ imigisha y’ Imana,
Imigisha Iman’ iguha, Ibyo yakoze biragutangaza.
T. na B. : Wibuk’ imigisha, …gisha wahawe,
Wibuk’ imigisha, …gisha y’ Imana,
Imigisha yose Iman’ iguha,
Ibyo yakoze bira gutangaza.
