Urukundo  Rw’ Umukiza
Indirimbo 2324 verses

Urukundo Rw’ Umukiza

1

Ubu mpagaz’ imbere ya Yesu w’ i Nazareti, Ntangazwa n’ ukw’ ankunda , Kandi nandujwe n’ ibyaha!

2

Ari mu gashyamb’ asenga, Ni jye yagiriraga, Bya byuya by’ amaraso , Yabibize kukw’ ankunda.

3

Maz’ abamarayika baza kumuhumuriza, Kuko yar’ ababajwe n’ imibabaro y’ abantu.

4

Tuzamureb’ iteka , Abazaba bacunguwe, Duhore turirimba Urukundo yadukunze.

Gusubiramo

Urukundo rw’ Umukiza

Nzahora nduririmba,

Urukundo Yes’ ankunda,

Ruhebuj’ ibintu byose.