1
Ubu mpagaz’ imbere ya Yesu w’ i Nazareti, Ntangazwa n’ ukw’ ankunda , Kandi nandujwe n’ ibyaha!
2
Ari mu gashyamb’ asenga, Ni jye yagiriraga, Bya byuya by’ amaraso , Yabibize kukw’ ankunda.
3
Maz’ abamarayika baza kumuhumuriza, Kuko yar’ ababajwe n’ imibabaro y’ abantu.
4
Tuzamureb’ iteka , Abazaba bacunguwe, Duhore turirimba Urukundo yadukunze.
Gusubiramo
Urukundo rw’ Umukiza
Nzahora nduririmba,
Urukundo Yes’ ankunda,
Ruhebuj’ ibintu byose.
