Ndagushak’  Iteka
Indirimbo 245 verses

Ndagushak’ Iteka

1

Ndagushak’ iteka, Mwami mwiza cyane, Ijwi ryawe ryiza, Rizan’ amahoro.

2

Ndagushak’ iteka, Jy’ ungum’ iruhande. Ntsind’ amoshya yose, Iyo turi kumwe.

3

Ndagushak’ iteka, Ntuje n’ iyo nganya. Ngwin’ ubu tubane! Mbone gutungana.

4

Ndagushak’ iteka, Nyigish’ iby’ ushaka! Nkwinging’ unsohorez’ amasezerano!

5

Ndagushak’ iteka, Mwami Wera rwose, Nyobora mb’ uwawe, Wowe munyahirwe!

Gusubiramo

Ku manywa na nijoro, Ndagushak’ iteka.

Mpir’ ubu Mukiza we! Twigumanire.