Nabonye  Kuza  Kwa  Yesu
Indirimbo 2413 verses

Nabonye Kuza Kwa Yesu

1

Nabonye kuza kwa Yesu afit’ icyubahiro, Amaze gusenya rwos’ ububiko bw’ umujinya, Yadukijije n’ ubugi bw’ inkot’ ityaye cyane, Ni w’ utuyobora.

2

Namubonye no mu mazu y’ abantu benshi cyane, Bamwubakiramw’ ibicaniro nimugoroba, Nongera kumubon’ ac’ imanza zitarenganya, Ni w’ utuyobora.

3

Akomeje guhamagaz’ abant’ ijwi ry’ impanda, Arateguriz’ abantu bose gucirw’ imanza. Mutima wanjye mwitabe vuba unezerewe, Ni w’ utuyobora.

Gusubiramo

Nasingizwe, Haleluya, Nasingizwe, Haleluya,

Nasingizwe, Haleluya, Ni w’ utuyobora.