1
Nabonye kuza kwa Yesu afit’ icyubahiro, Amaze gusenya rwos’ ububiko bw’ umujinya, Yadukijije n’ ubugi bw’ inkot’ ityaye cyane, Ni w’ utuyobora.
2
Namubonye no mu mazu y’ abantu benshi cyane, Bamwubakiramw’ ibicaniro nimugoroba, Nongera kumubon’ ac’ imanza zitarenganya, Ni w’ utuyobora.
3
Akomeje guhamagaz’ abant’ ijwi ry’ impanda, Arateguriz’ abantu bose gucirw’ imanza. Mutima wanjye mwitabe vuba unezerewe, Ni w’ utuyobora.
Gusubiramo
Nasingizwe, Haleluya, Nasingizwe, Haleluya,
Nasingizwe, Haleluya, Ni w’ utuyobora.
