1
Nzinutsw’ ibyo mw’ isi, Mpisemo Yesu! Sinzifatanya na byo, Mpisemo Yesu! N’ isi y’ umwijima, Nta buruhukiro, Yesu ni we mugisha, Mpisemo Yesu!
2
Wa si we, winshuka, Mpisemo Yesu! Nzabana na w’ iteka, Namuhisemo, Ibyo mw’ isi byose, n’ iby’ igihe gito, Bimeneka nk’ ibumba, Mpisemo Yesu!
3
Iby’ isi n’ inzozi, Mpisemo Yesu! Ni we umber’ umucyo, Mpisemo Yesu! Nashatse kwikiza, Binsubiz’ inyuma, Yesu ni we wanyuze, Ni we mpisemo!
4
Ntabwo ntiny’ urupfu, Mpisemo Yesu! Nshaka kubahw’ iteka, Mpisemo Yesu! Ndashaka kugera, Aho nzab’ iteka, Nzaba mu gituza cye, Mpisemo Yesu.
