1
Ujy’ uvug’ ibya Yesu, Inshuti y’ ukuri, Ngwin’ uduhumurish’ ibyo yagukoreye.
2
Ujy’ uvug’ ibya Yes’ uzumv’ ubabariwe, No kubw’ ubuntu bwe tuzagera mw’ ijuru.
3
Sinabura kuvug’ iby’ umusaraba we, Nkund’ uwo Mukiza, Kuko yanyitangiye.
4
Uvug’ ibya Yesu, Ntupfush’ igih’ ubusa, Kutita ku nshingano, Bitesh’ agaciro.
5
Ujy’ uvug’ ibya Yesu, N’ ubwo wacogora, Va mu ntege nke zawe, Umwiyegurire.
Gusubiramo
Vuga Yesu gusa, Bizakuyobor’ iteka,
Jy’ ubivug’ uririmba, Kandi unasenga.
