Ujy’  Uvug’  Ibya  Yesu
Indirimbo 2535 verses

Ujy’ Uvug’ Ibya Yesu

1

Ujy’ uvug’ ibya Yesu, Inshuti y’ ukuri, Ngwin’ uduhumurish’ ibyo yagukoreye.

2

Ujy’ uvug’ ibya Yes’ uzumv’ ubabariwe, No kubw’ ubuntu bwe tuzagera mw’ ijuru.

3

Sinabura kuvug’ iby’ umusaraba we, Nkund’ uwo Mukiza, Kuko yanyitangiye.

4

Uvug’ ibya Yesu, Ntupfush’ igih’ ubusa, Kutita ku nshingano, Bitesh’ agaciro.

5

Ujy’ uvug’ ibya Yesu, N’ ubwo wacogora, Va mu ntege nke zawe, Umwiyegurire.

Gusubiramo

Vuga Yesu gusa, Bizakuyobor’ iteka,

Jy’ ubivug’ uririmba, Kandi unasenga.