1
Bazany’ amaturo yabo, Kuyatur’ Umwami Yesu, Kuko bari bamukunze, Maze barayamutura. Iyo neza n’ urukundo, Byafashij’ umukene, N’ amaturo yose batuye, Yar’ ay’ agaciro.
2
Umukene yar’ ahagaze, Kure y’ abaturaga, Maz’ abony’ uburyo batura, Agir’ umunezero. Yuzurwa n’ ibyishimo, By’ ayo maturo batuye, We, yar’ afit’ ituro rito, Imbere y’ Umwami.
3
Abwiran’ Umwam’ agahinda, Ati: Nz’ ineza yawe, Akir’ iri turo ngutuye, Ni ryo mutima wanjye, Yes’ asubiza yitonze, Ati: S’ ituro rito, N’ ubw’ abandi batuye menshi, Urabarengeje.
Gusubiramo
Muture Yes’ amaturo, Biramunezeza rwose,
Muhay’ umutima wanjye, Ndamwiyeguriye .
