Ndakwifuza  Yesu  Mwiza
Indirimbo 2653 verses

Ndakwifuza Yesu Mwiza

1

Ndifuza Yesu Mwiza, Ndagukennye cyane, Nd’ umushyitsi n’ umwimukira, Singira gakondo, Ndifuz’ urukundo, Rwawe rumpumuriza, Runyobora ngakomera cyane, Sintezuke.

2

Ndifuz’ umutima wa Yesu ngo nduhuke, Ng’ untere kumutur’ imibabaro yanjye yose, Ndifuz’ Umwuka Wera, Ngw’ ambwir’ icyo ndi cyo, Arusheho kunyereka Umwana w’ Intama.

3

Ndakwifuza Yesu, Nshaka kuzakubona, Ugoswe n’ umukororombya ku ntebe ya cyami, Nzahora nezeranywe n’ abo wacunguye, Nzahora ngusingiz’ iteka, Ndi kumwe nawe.