Haba  Ubwo  Umwijima  Ubudika
Indirimbo 2673 verses

Haba Ubwo Umwijima Ubudika

1

Hab’ ubw’ umwijim’ ubudika, Maze nkabur’ inzira pe, Ibyago bikiyongeranya, Bikantera no kwiheba.

2

Hab’ umunsi umbera mubi, Natambuka ngateguza, Nuko nkumva nguy’ agacuho, Maze nkisunga Rutare.

3

Nzanikomeza ku Rutare, Nibwo nzashir’ agahinda, Ni rwo ruzanshoboz’ inzira, Zirimw’ ibihanamanga.

Gusubiramo

Nzahungira kuri Yesu (kuri Yesu),

Kukw’ ari w’ undush’ imbaraga (imbaragaa),

Nzahungira kuri Yesu (kuri Yesu),

Kukw’ ari w’ undush’ imbaraga.