1
Yesu ntabwo yakwanga, N’ ubw’ ur’ umunyabyaha, Ni we nshut’ ihebuje, Ntazanga kukwakira, Imana yatanze Yesu, Kugira ngo ducungurwe, N’ ubwo wamuhemukiye, Ntazanga kukwakira.
2
N’ ubw’ ujy’ umugayisha, Ntazakwirengagiza, Ni we nzira n’ umucyo, Ntazanga kukwakira, Azagusendahw’ ibyaha, maz’ usigar’ utunganye, Azagukiz’ urupfu, Ntabw’ azakwirengagiza.
3
Ngaho ngwin’ utiganda, Ntazanga kukwakira, Gana ku musaraba, Ntazanga kukwakira, Numara gusanga Yesu, Ntuzasubira mu byaha, Ngwino uhabw’ ubugingo, Butagir’ iherezo.
