1
Mutim’ ufit’ intege nke, Harih’ uburuhukiro, N’ iwacu hadahinduka, Se ntiwifuza kubayo?
2
Ubw’ uzatur’ umutwaro, Ibyo mw’ isi birangiye, Uzashyikir’ agakiza, Tegerez’ utivovota.
3
Nib’ amahw’ ari mu nzira, Tekerez’ uwayambitswe, N’ ubabara wibuke k’ Uwera, Nawe yababajwe.
4
Ujy’ uhora wihanganye, Ntukibagirwe gusenga, Harih’ ubw’ uzaruhuka, Tegerez’ utivovota.
Gusubiramo
S. na A.: Wa munyantege nke we, Tegereza,
Kandi nturambirwe, B’ uretse,
Tegereza, Ntukivovote ( Alto : Ntukivo… Ntukivovote).
T. na B.: Wa mu…, Wowe munyantege nke we, Tegereza n’ ukuri;
Kandi nturambirwe, B’ uretse, B’ uretse,
Tege – Utege - reza, Tenor: Ntukivo - Ntukivovote.
Bass: Ntuki - vote.
