Ni  Wowe  Gusa
Indirimbo 2924 verses

Ni Wowe Gusa

1

Ni wowe gusa nkeneye, Nta wundi Mwami. Har’ undi mfite mw’ ijuru, Mwam’ atari wowe?

2

N’ ubwo mfit’ inshuti nyinshi, N’ ibyiza byinshi, Utabirimo Mukiza, Nta mumaro wabyo.

3

Mbese harih’ umutima wuzuy’ ineza? Cyangw’ ijwi ryiza nakumva rikampumuriza?

4

Iby’ isi ntabwo byantanya nawe Mukiza, Ibyo mur’ iyi si byose, Nta mumar o wabyo.

Gusubiramo

Ni wowe (ni wowe), Ni wowe (ni wowe),

Wanyerets’ urukundo, Ni wowe (ni wowe),

Ni wowe (ni wowe), Ntaw’ uhwanye nawe.