1
Umwam‘ arakomanga, Ashaka kubana nawe, Mbeg‘ ibyishimo kubana na we! Kingurira uwo Mwami.
2
Witinya kumusanga! Araguh‘ ibyiringiro, N‘ ibyishimo mu mutima wawe. Ese ntubona umucyo?
3
Kumwakira ni byiza, N‘ ukubabarirwa na we, N‘ ijuru Imana iguhaye, Araguha amahoro.
4
Ahagaze ku rugi, Ashak‘ umutima wawe. Mbeg‘ ibyishimo umwakiriye, Akakubera Umwami.
