Urukundo  Rw’  Imana  Yacu
Indirimbo 3073 verses

Urukundo Rw’ Imana Yacu

1

Urukundo rw’ Imana yacu, Nta muntu warurondora, Rusaguts’ ikirere cyose, Rugera no munsi y’ isi. Abantu bose bacumuye, Bacunguwe na Yesu, Umwana we wese wahabye, Yaramwicunguriye.

2

Ubw’ ibihe bizah’ ibindi, N’ ubwami bw’ isi bwashize, Abantu bakanga gusenga, Amabuy’ azaririmba. Urukundo rw’ Imana yacu, Ntabwo rurondoreka, Rwacunguy’ abo mw’ isi bose, Ruzaririmbw’ iteka.

3

Inyanja zose zaba wino, N’ ijuru ryab’ impapuro, Tukandikisha agati kose, Umuntu wes’ akandika, Urukundo rw’ Imana yacu, Rwakamy’ inyanja zose, Ntabwo rwabon’ aho rukwirwa, Rusaguts’ ikirere.

Gusubiramo

Mbeg’ urukundo rutangaje, Rutagir’ urugero,

Abera bazaruririmba, Ibihe bidashira.