Ubutumwa  Bw’ Ubuntu
Indirimbo 3095 verses

Ubutumwa Bw’ Ubuntu

1

Ubutumwa bw’ ubuntu bwanyuz’ umutima, Imana yadutangiy’ Umwana wayo.

2

Nk’ uko Mose yamanits’ inzoka ku giti, Niko Yesu yamanitswe ngo tubeho.

3

Numvise yuk’ ukor’ ibyaha wes’ azapfa, None ndahabutse kubw’ Ijambo ryawe.

4

Yesu ntabwo yaje kuducirahw’ iteka, Ahubwo yaj’ atuzaniy’ agakiza.

5

Mwami ndakwinginz’ ongera kwizera kwanjye, Nakir’ iby’ ubutumwa bwawe bumbwira.

Gusubiramo

Ng’ umwizera wes’ adapf’

Ahubw’ ahabw’ ubugingo,

Ahubw’ ahabw’ ubugingo bw’ iteka.