1
Ubutumwa bw’ ubuntu bwanyuz’ umutima, Imana yadutangiy’ Umwana wayo.
2
Nk’ uko Mose yamanits’ inzoka ku giti, Niko Yesu yamanitswe ngo tubeho.
3
Numvise yuk’ ukor’ ibyaha wes’ azapfa, None ndahabutse kubw’ Ijambo ryawe.
4
Yesu ntabwo yaje kuducirahw’ iteka, Ahubwo yaj’ atuzaniy’ agakiza.
5
Mwami ndakwinginz’ ongera kwizera kwanjye, Nakir’ iby’ ubutumwa bwawe bumbwira.
Gusubiramo
Ng’ umwizera wes’ adapf’
Ahubw’ ahabw’ ubugingo,
Ahubw’ ahabw’ ubugingo bw’ iteka.
