Mukiza  We  Niwe  Mucyo  Waka
Indirimbo 314 verses

Mukiza We Niwe Mucyo Waka

1

Mukiza we! Ni we mucyo waka. Ntabw’ umwijim’ uhangar’ ah’ uri, Nyamururahw ’ ibinyoshya, Bituma nanduranya nawe.

2

Mukiza mu gihe njya kuryama, Ngo nduhuk’ imirimo nakoze, Umpe kugutekereza, Ngo nsinzire ndi kumwe nawe.

3

Umpagarik’ umunsi n’ ijoro; Ntabwo nabaho tutari kumwe; Ungumane mu makuba, Kuko ntinya gupf’ udahari.

4

N’ ubwo nkanguk’ ungume bugufi; N’ aho ndibujye gukora hose, Kugez’ ubwo nzaz’ iwawe, Meny’ urukundo rwawe rwose .