Mukristo  Ube  Maso
Indirimbo 3116 verses

Mukristo Ube Maso

1

Mukristo ube maso, Nturuhuke na hato, Akaga kari hafi, Usenge!

2

Ababisha b’ Imana bajya bakubikira, Baguciriy’ ibico, Usenge!

3

Kenyer’ intwaro zawe ku manywa na nijoro, Dor’ umwanz’ arakaze, Ba maso!

4

Umv’ abatsinze kera iyo ntambar’ urwana, Barakubwira bati: Usenge!

5

Umva Umwami wawe, Yesu wagupfiriye, Ni we wategets’ ati : Wirinde!

6

Bik’ iryo jambo ryiza, Mu mutima wemera, Kandi unabikore usenga.