1
Mukristo ube maso, Nturuhuke na hato, Akaga kari hafi, Usenge!
2
Ababisha b’ Imana bajya bakubikira, Baguciriy’ ibico, Usenge!
3
Kenyer’ intwaro zawe ku manywa na nijoro, Dor’ umwanz’ arakaze, Ba maso!
4
Umv’ abatsinze kera iyo ntambar’ urwana, Barakubwira bati: Usenge!
5
Umva Umwami wawe, Yesu wagupfiriye, Ni we wategets’ ati : Wirinde!
6
Bik’ iryo jambo ryiza, Mu mutima wemera, Kandi unabikore usenga.
