1
Harih’ umunt’ umwe wapfuye ku bwanjye, Kandi ntibyari bikwiriye, Yemeye kujyanw’ ajya ku musaraba, Kubwo kumbabarir’ ibyaha.
2
N’ umugwaneza kand’ arankunda cyane, Yez’ umutima wanjy’ ibyaha, Sincirw’ urubanza, Mfit’ umudendezo, Kuko yambabariy’ ibyaha.
3
Nzabana n’ Umukiza akaramata, Nzajya ngendana na w’ iteka, Ndirimbish’ umunwa n’ umutima wanjye, Kuko nababariw’ ibyaha.
Gusubiramo
Byarabambwe byose, Byarabambwe byose,
Yemw’ uko yabyikorey’ ubwe!
Yemwe ngo arababara cyan’ ajyayo!
Ajyanyweyo n’ ibyaha byanjye.
