Uwiteka  N’  Umwungeri  Wanjye
Indirimbo 3225 verses

Uwiteka N’ Umwungeri Wanjye

1

Uwiteka n’ Umwungeri wanjye, Sinzakena na hato, Andyamisha mu cyanya cy’ iruhande rw’ amaz’ adasuma.

2

Asubiz’ intege mu bugingo bwanjye mu gihe ntebye, Anyobor’ inzira yo gukiranuka kubw’ izina rye.

3

N’ aho nanyura no mu gikombe cy’ igicucu cy’ urupfu, Sinzatiny’ ikibi cyose Mwami kuko ndi kumwe nawe.

4

Untunganiriza ameza mu maso y’ abanzi banjye, Unsize amavuta mu mutwe maze aratonyanga.

5

Kugirirwa neza n’ imbabazi bizanyomahw’ iteka, Nanjye nzaba mu nzu y’ Uwiteka ibihe bidashira.