Mbega Igitambo!
Indirimbo 3246 verses

Mbega Igitambo!

1

Mbega igitambo cy’ amaraso, Y’ Umukiza wapfuy’ ari njy’ azira! Yambambiwe ku musaraba, Abitewe n’ ukw’ ankunda cyane, N’ urukundo rutangaje Mwami wanjye, Kugira ngo wemere kubabara no kumpfira.

2

Yasiz’ intebe y’ ubwami ya Se, Yemera kunyitangira ngo nkire, Nari mbuz’ epfo na ruguru, Imbabazi ze zirangoboka, Maz’ urukundo rwe runter’ umunezero, Mperako mererwa neza mu mutima wanjye.

3

Nari maz’ igihe kirekire, Mboshywe n’ umwijima w’ ibyaha byanjye, Maze kumeny’ ineza yawe, Ngukurikira mfit’ ibyishimo, Kuko nari mbohowe ingoyi z’ ibyaha, Mperako ndahaguruka, Ndagukurikira.

4

Nta teka ncirwaho kuko ndi muri Yesu, Na w’ akab’ ari muri jye, Ni we nkesha kubaho kwanjye, Nkeger’ intebe ye ntacyo ntinya, Nkambikw’ ikamba mbikesha uwancunguye, Ntabwo nzahwema kumusingiz’ iteka ryose.

Gusubiramo

S. : Urukundo ruhebuje,

Ni rwo rwamuteye kum pfira,

Mbeg’ urukundo rutangaje,

Ngo ruratum’ ancungura!

A., T. na B. : Urukundo ruhebuje, Ni rwo rwamute… kum pfira,

Mbeg’ uruku…rutangaje, Ngo ruratum’ ancungura.