1
Ntabaza Yesu iyo mbabaye, Ankiz’ imibabaro yanjye, Mur’ iyo mibabaro ntampāna, Ahubw’ arantabara rwose.
2
Mu makuba yanjy’ arantabara, Kukw’ ari we nshuti y’ ukuri, Iyo mutabaj’ arantabara, Ankiz’ imibabaro yanjye.
3
Mbeg’ ukuntu iby’ isi binshuka, Bikanyoshya gukor’ ibyaha, Mbibwire Yesu kand’ azamfasha, Ni w’ uzampa gutsind’ iby’ isi.
Gusubiramo
Ntabaza Yesu, Ntabaza Yesu,
Kuko ntacyo nakwishoboza,
Ntabaza Yesu, Ntabaza Yesu,
Yesu gusa ni we wamfasha
