Ineza  N’ Imbabazi
Indirimbo 3393 verses

Ineza N’ Imbabazi

1

Igihe nari nd’ inzererezi, Ngenda mu mwijima w’ ibyaha, Ni h’ Umwungeri yantaruye, None ndi mu nzir’ ijy’ iwacu.

2

Ansubiz’ intege mu bugingo, Anyonger’ imbarag’ iteka, Anjyan’ ahar’ amaz’ atuje, Arind’ intambwe zanjye zose.

3

Mu gikombe cy’ umwijim’ ukaze, Umukiz’ azabana nanjye, Azanyoboz’ ukuboko kwe, Angez’ aho yanteguriye.

Gusubiramo

Ineza n’ imbabazi ze ni byo bizanyomaho,

Iminsi yo kubaho kwanjy’ ibihe byose,

Ineza n’ imbabazi ze ni byo bizanyomaho,

Iminsi yose nzaba ndiho.

Kandi nzaba mu nzu y’ Uwiteka iteka,

Nzarira ku meza yanteguriye kera,

Ineza n’ imba bazi ze ni byo bizanyomaho,

Iminsi yose nzaba ndiho.

‘’Iminsi yose nzaba ndiho’’. (Ku gice cya 3).