1
Mukiza wanjye, Nyobor’ ah’ ushaka, Mfat’ ikiganza maze nkumve bugufi, Nubw’ amahwa yampanda, Ngukurikire, Nyobor’ ah’ ushaka, Mukiza wanjye.
2
Mukiza wanjye, Nyobor’ ah’ ushaka, Ukomez’ undinde unampumurize, Nubw’ umwijima wab’ umbudits’ imbere, Ntabwo nzatiny’ unyoboye Mukiza.
3
Njyan’ ah’ ushaka Mwam’ icyo ngusaba, Nyuza mu nzira ntoya ne guteshuka, Nubwo Satan’ anyoshya anyongorera, Mfasha njye nsubiza bwangu mpakana.
Gusubiramo
S. : Nzagukurikira hose,
Mukiza wanjye, Ngukurikire,
Nzagukurikira Mukiza , Unyobore.
A., T. na B. : Nzagukuriki…, …gukurikira hose,
Mukiza wanjye, Ngukurikire,
Nzagukuriki…, …rikira unyobore,
…za unyobore, Nyobora.
