Mukiza  Wanjye  Nyobora
Indirimbo 3423 verses

Mukiza Wanjye Nyobora

1

Mukiza wanjye, Nyobor’ ah’ ushaka, Mfat’ ikiganza maze nkumve bugufi, Nubw’ amahwa yampanda, Ngukurikire, Nyobor’ ah’ ushaka, Mukiza wanjye.

2

Mukiza wanjye, Nyobor’ ah’ ushaka, Ukomez’ undinde unampumurize, Nubw’ umwijima wab’ umbudits’ imbere, Ntabwo nzatiny’ unyoboye Mukiza.

3

Njyan’ ah’ ushaka Mwam’ icyo ngusaba, Nyuza mu nzira ntoya ne guteshuka, Nubwo Satan’ anyoshya anyongorera, Mfasha njye nsubiza bwangu mpakana.

Gusubiramo

S. : Nzagukurikira hose,

Mukiza wanjye, Ngukurikire,

Nzagukurikira Mukiza , Unyobore.

A., T. na B. : Nzagukuriki…, …gukurikira hose,

Mukiza wanjye, Ngukurikire,

Nzagukuriki…, …rikira unyobore,

…za unyobore, Nyobora.