Mbe!  Basare  Tugashya
Indirimbo 3544 verses

Mbe! Basare Tugashya

1

Mbe! Basare tugashya tugana hakurya; Nidusakirana n’ umu raba, Har’ aho gutsik’ ubwato, Ku cyambu gituje cyane.

2

Twe kurangamir’ inyungu z’ igihe gito, Nta mumaro zifite haba namba! Dushak’ aho dutsika, Ku nkombe hakury’ iwacu.

3

Yesu ni we Nyenyeri itumurikira, Kandi ni w’ udukingir’ umuraba. Tyo twerekez’ ubwa to, kuri Yesu Murengezi.

4

N’ ubw’ ubukana bw’ inyanja bwakara gute! Urusaku rukaba rwinshi cyane! Ntacyo ruzadu twara, Yes’ azaruducyahira.

Gusubiramo

Igice 4: Mw’ ijuru n’ iwacu hakurya ku cyambu

Mw’ ijuru mw’ ijuru ni ho tuzibera.

Mw’ ijuru heza pe ! Mw’ ijuru n’ iwacu (mw’ ijuru n’ iwacu).