1
Mbe! Basare tugashya tugana hakurya; Nidusakirana n’ umu raba, Har’ aho gutsik’ ubwato, Ku cyambu gituje cyane.
2
Twe kurangamir’ inyungu z’ igihe gito, Nta mumaro zifite haba namba! Dushak’ aho dutsika, Ku nkombe hakury’ iwacu.
3
Yesu ni we Nyenyeri itumurikira, Kandi ni w’ udukingir’ umuraba. Tyo twerekez’ ubwa to, kuri Yesu Murengezi.
4
N’ ubw’ ubukana bw’ inyanja bwakara gute! Urusaku rukaba rwinshi cyane! Ntacyo ruzadu twara, Yes’ azaruducyahira.
Gusubiramo
Igice 4: Mw’ ijuru n’ iwacu hakurya ku cyambu
Mw’ ijuru mw’ ijuru ni ho tuzibera.
Mw’ ijuru heza pe ! Mw’ ijuru n’ iwacu (mw’ ijuru n’ iwacu).
