1
Mbeg’ ubuntu butangaje cyane! Umutindi nkanjye gukizwa! Ntabwo nabonaga, none ndabona. Nakijijw’ ibyaha byanjye.
2
N’ ubuntu bwanyerets’ aho nari; Nari mu byaha byinshi cyane. Kubw’ ubuntu Yesu yarandokoye; Singifit’ ubwoba rwose.
3
Navanywe mu kaga nari ndimo; Mpagaze mu buntu bwa Y esu. Kubw’ ubwo buntu nzager’ ibudapfa; Mw’ ijuru kwa Data heza!
4
Imyak’ igihumbi ndi mw’ ijuru; Nzabanayo n’ Umwami Yesu. Mbeg’ indirimbo nziza nzaririmba! Nzaba nkeye cyane rwose.
