1
Kubw’ Ijambo ryawe Nyagasani, Turagushima Mwami Mana. Uduh’ amaso abona neza, Kangur’ imitima yacu.
2
Mw’ Ijambo ryawe harimw’ umucyo, Tubona mw’ amasezerano. N’ itabaza ry’ ibirenge byacu , Ritumurikir’ inzira.
3
Hahirw’ abakomez’ iryo Jambo, Bazabana na Yes’ iteka. Bazarya ku giti cy’ ubugingo; Hafi y’ umugezi mwiza.
Gusubiramo
Waduhaye Bibiliya Yera,
Turagushimye Nyagasani.
Dufa she twumv’ Ijambo ryawe,
Tuyoborwe na ryo Muremyi.
