1
Nkuyoboke Mwami, Nkuyoboke. N’ aho natendekwa ku musaraba, Naba nkiririmba: Nkuyoboke Mwami, Nkuyoboke Mwami, Nkube bugufi.
2
Nkuyoboke Mwami, Nkuyoboke. Mu makuba yose, Mpagarikira! Ninterwa n’ ibyago, Umpe kwihangana, Nkuyoboke Mwami, Nkube bugufi.
3
Nkuyoboke Mwami, Nkuyoboke. Jy’ untabar’ iteka ngumye nkwizere! Umwanzi nantera, Ujy’ undwanirira! Nkuyoboke Mwami, Nkube bugufi.
4
Nkuyoboke Mwami, Nkuyoboke. Wakinguy’ ijuru, Nyobor’ ah’ uri. Mugenzi komera, Urenda gukira! Nkuyoboke Mwami, Nkube bugufi.
