Tur’  Abagenzi
Indirimbo 3734 verses

Tur’ Abagenzi

1

Tur ‘ abagenzi mw’ iyi si, Twerekeje mw’ ijuru. Yes’ araduhamagara , Ku nkombe ya yor’dani. Yes’ uw’ uduhamagara , Arashaka ko tumusanga, Tukabana mu bwiza bwe , Turirimb’ iteka.

2

Mbeg’ ukuntu biza ba byiza, Kumv’ amajwi meza; Asingiz’ Umwana w’ Intam’ amajw’ atey’ ubwuzu! Kand’ amajwi yac’ azab’ urwunge n’ ay’ abamarayika. Twese tuzaririmbira Umwami w’ abami.

3

Abacunguwe na Kristo, Bazabon’ ubwiza bwe, N’ abapfuye bamwizeye, B azakangurwa na we. Tuzasingiz’ intsinzi ye, Twese dukikij’ intebe ye. Tuzataramana n’ Umwam’ atuganirize.

4

Dor’ umunsi w’ Uwiteka , Uri hafi kugera , Kand’ abamwizeye twese , Tuzamusanganira. Tuzasingiz’ urukundo , Rwatumye atang’ Umwana We, Yesu Krist’ akadupfir’ akadukiz’ urupfu.

Gusubiramo

Bizab’ umunezero kubana na Yesu,

Mu Bwami bwo mw’ ijuru, turirimb’ iteka.

Itorero Rye ryo mw’ ijuru, rizaririmb’ aleluya!

Rihimbaza Yes’ Umwami Mucunguzi wacu!