Mwami  Ha  Umugisha  Uru  Rugo
Indirimbo 3784 verses

Mwami Ha Umugisha Uru Rugo

1

Aba bashyingiwe, Bah’ umugisha wawe; Wow’ ubagiz’ umwe , By’ itek’ uyu munsi. Barabagiranishwe n’ ubwiza bwa we. Bagwiriz’ urukundo n’ umunezero.

2

Bari ku birenge , Byawe Mwam’ ubahire; Uhir’ amasezerano bagiranye. Mu nzira y’ ubuzima bwab’ ubane na bo; Bahore babumbatiwe naw’ iteka.

3

Amahoro yawe , Atah’ urugo rwabo; Kand’ I jambo ryawe , Ribamurikire. Yes’ abane na bo , Mu migendere yabo. Yes’ ahore yonger’ urukundo rwabo.

4

Baba mu mahoro, Haba se mu makuba; Yes’ ubagumane , Mu maboko yawe. Be guhungabanywa n’ imiraba y’ iyi si; Ukuboko kwawe kubahe kunesha.