Umubano  Uba  Mwiza
Indirimbo 3824 verses

Umubano Uba Mwiza

1

Umubano uba mwiza, M u rugo Yes’ arimo ; Urukundo ruranesha, Hab’ ituze rihamye. Ikinyabupfura ni cyo kiranga urwo rugo, Umugabo n’ umugore, I yo bubah’ Imana.

2

Urugo rwunguts’ umwana , Hab’ ibyishimo byinshi. Nahabw’ uburere bwiza, Ab’ umwana w’ ijuru; Umwan’ unezez’ Imana, K and’ uzabana na yo; Abane n’ Umwami Yesu, K and’ ayoborwe na we.

3

Urugo rwa hano mw’ isi, n’ urw’ igihe kigufi , N’ ubund’ ibyo mw’ isi byose, N tabwo biramba rwose. Ibyiza birut’ ibindi , Kandi bizahoraho, Tuzahurizwa mw’ ijuru; Tuzabana by’ iteka.

4

Ibyo duhabwa n’ Imana mu rugendo tu rimo; Tubyakiran’ ibyishimo, T ubyifatemo neza. Twirinde gutsindwa n’ ibigeragezo by’ Umwanzi; Dusarur’ iby’ urukundo , Rw’ Imana yac’ iduha.