1
Gupfa n’ ibitotsi gusa, Kandi by’ akanya gato. N’ ubw’ urupfu rubabaza, Rugater’ agahinda; Ijoro rizata muruka, Maz’ umucy’ utangaze; Abasinziriye mu bituro, Bazakangurwa.
2
Gupfa n’ ibitotsi gusa, Kandi by’ akanya gato. Yesu yaneshej’ urupfu; Yavuye mu gituro. N’ akanya gato gasig aye, Tukigira mw’ ijuru; Aho Yes’ azatujyana; Tuzaban’ ibudapfa.
